Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 15 Ukwezi kwa karindwi Ibyakozwe n’Intumwa 18.18-28

Ukwezi kwa karindwi Taliki 15

Ikib.1

Purisikira na Akwila bajyana nawe (18): Umwaka n’igice wose Pawulo yamaze i Korinto (Ibyak.18.11) yabanaga n’uyu muryango. Nubwo byatangiye ari uguhuza ubuyuda n’umwuga wo kuboha amahema, byarangiye bizeye ndetse baba abigishwa n’inshuti magara za Pawulo. Imibanire myiza n’ubuhamya bwiza ni ingenzi mu ivugabutumwa. Yesu yavuze ko ikizerekana abigishwa be ari urukundo bakundana (Yoh.13.35). Itorero ry’uyu munsi rikeneye iyi ndangagaciro niba rikeneye ko isi yizera ubutumwa. Umuyuda witwaga Apolo…bukeye agera muri Efeso (24): Apolo yari afite ishyaka ryo kuvuga ubutumwa bwiza, yari yarigishijwe ibya Yesu kandi yari afite impano zidasanzwe. 1) Yari umunyabwenge w’intyoza, 2) yari umuhanga mu byanditse, 3) yari umwigisha mwiza. Ariko yari afite ikibazo gikomeye cyane kuko yari azi umubatizo wa Yohana gusa (Mat.3.1, Ibyak.19.4). Gusoma Ibyanditswe Byera ni ingenzi k’umukristo, ariko bisaba guhozaho no gusenga. Zirikana: Inyigisho zijyanye no gusoma ijambo ry’Imana neza ukarisobanukirwa nizo zituma uba umwigisha mwiza.

Details

Date:
Ukwezi kwa karindwi Taliki 15

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN