
- This event has passed.
Kuwa kabiri 13 Ukwezi kwa kabiri Yohana 9.13-23 Ikib.1,3
-- “Yansize akondo ku maso, ndiyuhagira ndahumuka” (15b): Nubwo uyu muntu Yesu yahumuye yari ataramenya neza uwamukijije uwo ari we, ariko yasobanuraga neza uko uwamukijije yabigenje kugira ngo amukize uburwayi yari yaravukanye, nk’uko ababyeyi be babihamije (20). Mu gihe uyu muntu yavugaga ibyari ku rugero rwe rw’ibyo yari amaze gusobanukirwa, ababyeyi be bo bagomba kuba hari amakuru bahishe kubera gutinya kwerura ngo bitabashyira mu kaga (20-23). …“Ni umuhanuzi.” (17): Uwakijijwe yagize guhamya, bitwereka ko natwe tugomba guhamya uwadukijije ububata bw’ibyaha. Iyo tudahamije Yesu uko bikwiriye, tuba duhemukiye abakabaye batwungukiraho byinshi, natwe tutiretse kuko bitudindiza gukura muburyo bw’Umwuka. Gusenga: Mana Data, nshoboza guhamya ibyo nizeye nshize amanga, ndusheho kunguka no kungura abandi. Indir. 97 Gushimisha.