Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 12 Ukwezi kwa munani Matayo 21.33-46

Ukwezi kwa munani Taliki 12

Ikib.2

..Ibuye abubatsi banze, niryo ryahindutse irikomeza infuruka!.. (42): Yesu niwe buye rikomeza imfuruka (Zab.118.22-23). Iyo Yesu aba ataritanze kubw’ibyaha byacu, umubano w’umuntu n’Imana ntabwo wari kuba mwiza. Aba batambyi, bari barinangiye imitima, banga kwemera ko Yesu ari umwana w’Imana. Nyamara nkuko umugani utwigisha, Yesu niwe buye abatambyi banze. Twibaze niba natwe twarizeye Yesu, cyangwa twaramwanze nk’Abatambyi bo mugihe cye. Ijambo ry’Imana ridusaba kwemera Yesu kugira ngo tubone kuba Umusomyi wa Bibiliya 2025 90 abana b’Imana (Yoh.1.12-13). Abanga kwemera inzira y’Imana, baba bishyiriye urupfu (44), kubera ko aho Imana itari, ntabuzima buhaba. Imana niyo itanga ubuzima (Rom.6.23). Abatambyi n’ubwo basobanukiwe ko aribo Yesu ari kuvuga (45), ntabwo byabateye kwihana, ahubwo bakomeje kwinangira imitima (46). Iyo umuntu yinangiye umutima akaba akahebwe, Imana igeraho ikamureka.Tujye twirinda icyatuma twinangira imitima. Icyifuzo: Sengera abantu bayobotse imihango y’idini ariko ntibemere Yesu.

Details

Date:
Ukwezi kwa munani Taliki 12

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN