Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 11 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 10.1-20 Ikib.2

June 11, 2024 - June 12, 2024

Kwera kwanjye kuzerekanirwa mu banyegera, kandi nzaherwa icyubahiro imbere y’ubu bwoko (3): Nadabu na Abihu bari abatambyi, ariko bagira uburangare bazana umuriro w’umunyamahanga ku gicaniro cy’Uwiteka bibaviramo gupfa (2). Aba bagabo bombi bari abahungu ba Aroni, urupfu rwabo bakubiswe n’Imana kubera uburangare. Zirikana ko abagaragara imbere y’Imana bayikorera umurimo bagombye kwigengesera bakirinda ibidatunganye (2Tim.2.19). Ntukanywe vino cyangwa igisindisha kindi wowe n’abana bawe muri kumwe, uko muzajya kwinjira mw’ihema ry’ibonaniro mudapfa (9): Birashoboka ko uburangare Nadabu na Abihu bagize mu murimo w’ihema ry’ibonaniro waba waravuye ku kunywa bakibagirwa ibisabwa mu murimo! Imbuzi: Natwe iri tegeko ni iryacu, Imana ihora itwibutsa kwirinda ibisindisha kuko bitera ubukubaganyi (Ef. 5:18). Indir. 83 Agakiza.

Details

Start:
June 11, 2024
End:
June 12, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN