Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kabiri 10 Ukwezi kwa gatandatu Ibyakozwe n’Intumwa 11.19-30

Taliki 10 Kamena

Ikib.3

Ikib.3 Ukuboko k’Umwami Imana kuba hamwe nabo, abantu benshi barizera, bahindukirira Umwami (21): Itorero rya mbere nubwo ryanyuze mu bihe bikomeye, birimo kurenganywa, ntiryigeze ricika intege. Ahubwo ryakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza mu bayuda no mu banyamahanga (19-22). Imana yabanye nabo, ndetse abizera barushaho kwiyongera. Mu mibabaro no mu bigeragezo Imana ibasha kuvanamo ibyiza binezeza abagenzi (Rom.8.28). Asohoyeyo kandi abonye Ubuntu bw’Imana aranezerwa abahugura bose (23): Itorero ry’i Yerusalemu rimaze kumenya ko ubutumwa bwiza bwageze muri Antiyokiya, bagize ishyaka ryo koherezayo Barinaba kugira ngo afashe abizera bashya abahugura kandi abigisha. Iyi ni inshingano iruta izindi Yesu yasigiye Itorero (Mat.28.19-20). Kubwiriza Ubutumwa Bwiza ni inshingano ya buri mukristo wese. Zirikana: Muri iyi minsi Itorero rikeneye abakristo b’icyitegererezo bashikamye mu kwizera kugira ngo babashe guhugura abizera no kubakomeza mu byizerwa.

Details

Date:
Taliki 10 Kamena

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN