Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 8 Ukwezi kwa kabiri Yohana 8.12-20 Ikib. 1, 3

February 8, 2024 - February 9, 2024

--Ni jye mucyo w’isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato(12): Tubona y’uko muri Kristo Yesu harimo ubugingo kandi ubwo bugingo bukaba bwari umucyo w’abantu. Ngo uwo mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya (1.5). Yesu yazanywe no gutanga ubugingo, umwizeye wese amuvana mu buzima bw’umwijima, akamushoboza kugendera mu mucyo w’Ijambo ry’Imana. Dawidi na we yabigarutseho (Zab.119.105). …Ibyo abanu babiri bahamya ni iby’ukuri (17): Abafarisayo ntibateze Yesu amatwi kubera imyemerere yabo. Kuri bo, nta kintu cyemerwaga kidahamijwe byibura n’abahamya barenze umwe, Kuri bo Yesu yihamyaga ubwe wenyine (13). Mbese aho wowe ntiwaba ufite ibyo usanzwe umenyereye bigatuma utumva neza iby’Imana igushakaho, bityo ntugere ku byiza yari igambiriye ku buzima bwawe? Zirikana: Yesu ubu arakira abamusanga akabaha ubugingo ku buntu, ariko azagaruka ari umucamanza utabera. Indir. 104 Gushimisha

Details

Start:
February 8, 2024
End:
February 9, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN