
- This event has passed.
Kuwa kane 7 Ukwezi kwa munani Matayo 20.17-28
Ikib.2
…Ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, (26): Abo Yesu yabwirizaga ubutumwa bwiza, ntabwo bari bagasobanukirwa Umusomyi wa Bibiliya 2025 88 ibijyanye n’ubwami bw’Imana. Batekerezaga ko umuntu ashobora kububona mubundi buryo. Bashobora kuba baratekerezaga ko umuntu yabubona kubwo kurobanura ku butoni, kubikorera, kubisaba nibindi (20,21). Nubwo Yesu yavugaga ibijyanye n’urupfu rwe no kuzuka (17-19), ntabwo bari bakamenya impamvu yabyo. Biragaragara ko intumwa zasabirwaga ibyicaro by’icyubahiro, zari zihuje umugambi wo kubisaba n’umubyeyi wazo. Yesu mu gisubizo yabahaye, yongeye kubasobanurira ko iby’ubwami bw’Imana bitandukanye n’iby’ubwami bw’isi (25). Imyunvire y’isi, ni ugushaka gusumba abandi, ariko ibi ntabwo bikwiriye kuboneka mu abakiriye Yesu. Bibiliya Ntagatifu iravuga ngo: Ariko muri mwe ntibikagende bityo (26). Ubwami bw’Ijuru nuguca bugufi, no kwitangira abandi. Nugukurikira umwami utaraje gukorerwa, ahubwo waje gukorera abandi, no kubitangira (28). Ikibazo: Ese witeguye kuzaba muri ubwo bwami?