
- This event has passed.
Kuwa kane 6 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 7.1-27 Ikib.4
Iri ni itegeko ry’igitambo gikuraho urubanza, ni icyera cyane (1): Iki gitambo gitandukanye n’igitambo gitambirwa ibyaha, ni igitambo cy’umuntu wagiweho n’urubanza rw’icyaha yakoze atabigambiriye (5:14), ariko amategeko abigenga ni amwe (7). Umutambyi yakuragaho amaraso (2) n’imyanya imwe (3,4) akabitambira Uwiteka (5), ariko ibindi byose bisigaye ndetse n’ifu ibiherekeza bikaba iby’umutambyi (8,9). Umuntu wese uzarya ku nyama z’igitambo cy’uko umuntu ari amahoro, agihumanye, kandi nyiracyo ari Uwiteka, azakurwe mu bwoko bwe (20): Amategeko agenga ibitambo yagombaga kubahirizwa, kuko kutayubahiriza byashoboraga kuzana urubanza mu mwanya w’imbabazi. Yesu yatanze igitambo kimwe rukumbi kubwacu, ariko uwegera ameza y’Umwami mu buryo budakwiriye nawe agibwaho n’urubanza nk’uwaryaga ku gitambo cy’Uwiteka adakwiye (1Kor.11:27). Ikibazo: Ese ujya uzirikana ibi iyo ugiye guhabwa igaburo ryera? Indir. 84 Gushimisha.