
- This event has passed.
Kuwa kane 5 Ukwezi kwa gatandatu Ibyakozwe n’Intumwa 9.19b-30
Ikib.1,3
Aherako ubwiriza mu masinagogi ko Yesu ari Umwana w’Imana (20): Nyuma yo kubatizwa, Sawuli yashize amanga atangira kubwiriza ko Yesu ari umukiza. Ababyumvise barumiwe kuko bamuherukaga arenganya Itorero (20). Umuntu wamaze gukizwa agaragaza impinduka mu mikorere, mu mivugire no mu myitwarire. Ubutumwa bwa Sawuli bwari ugutangaza ibyo we ubwe yiboneye mu nzira ijya I Damasiko. Iyo umuntu ari muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya (2Kor. 5.17). Ariko Sawuli arushaho kugwiza imbaraga (22): Sawuli byamusabye imbaraga nyinshi kugira ngo yemeze abayuda bahoze bafatanya kurenganya Itorero ko Yesu ariwe Kristo yari ababangamiye kuburyo bifuzaga kumwica (22-23). Ageze i Yerusalemu naho abigishwa ntibamushize amakenga. Aha hose byabaye ngombwa ko ahatanga ubuhamya agaragaza uko yahuye na Yesu (26-27). Zirikana: Nyuma yo gukizwa ni ngombwa ko dutanga ubuhamya tugaragaza uko twari tumeze mbere yo gukizwa, uburyo twahuye na Yesu n’uburyo yahinduye ubuzima bwacu. Indir. 95 Gushimisha.