
- This event has passed.
Kuwa kane 4 Ukwezi kwa mbere Yohana 1.43-51 Ikib.2,3
…Uwo Mose yanditse mu mategeko, n’abahanuzi bakamwandika twamubonye (45): Kimwe n’abamubanjirije, Filipo nawe yahamagawe na Yesu amukurikira atazuyaje. Kubona Yesu byaramunyuze, bituma ajya gushaka Natanayeli. Filipo yabwiye Natanayili ko uwo babonye adasanzwe, ikibazo cyakomereye Natanayeli ni ukumva ko Kristo akomoka i Nazareti. Nubwiriza ubutumwa, ntuzacibwe intege n’abantu bavuga ibintu uko babyumva kuko ntabwo aritwe twemeza abantu ibya Yesu, uwo ni umurimo w’Umwuka (Yoh.16.13-14). Dore Umwisirayeli nyakuri udafite uburiganya (47): Yesu yitegereje umutima wa Natanayeli, abona utarimo uburyarya. Avuga ukuri nk’uko kuri mu mutima we. Kuba Yesu yaramenye ko bamusanze munsi y’umutini, byakoze ku mutima wa Natanayeli, abaza uko byamenyekanye (48-49). Ibyo byose byatumye amenya ko ari kumwe n’Imana ikorera hose, ikamenya ibihishwe; bityo n’i Nazareti hashobora guturuka Mesiya, Umwami w’Abisirayeli (49). Yesu akuzi neza, singombwa ko abaza amakuru yawe undi muntu uwo ariwe wese. Zirikana: [Nukurikira Yesu] Uzabona ibiruta ibyo (Yoh.1.50). Indir.38 Gushimisha.