
- This event has passed.
Kuwa gatatu 2 Ukwezi kwa karindwi Hoseya 6.1-11,7.1-7
Ikib.3
Ikib.3 Nimuze tugarukire Uwiteka (1a): Iki ni cyo Imana yari ibategererejeho, iyo babikora kare kose batarabanza guhura n’ibibazo nk’uko bagira bati: “Niwe wadukomerekeje kandi niwe uzadukiza, niwe wadukubise kandi niwe uzatwomora” (1). Abantu baba bakwiye kumvira Imana batarinze gukubitwa umunyafu ngo babone kugaruka cyangwa ngo bamere nk’ababihatiwe nk’uko umwanditsi wa Zaburi abivuga (Zab.32.9). Yewe Efurayimu we nkugenze nte (4): Urukundo Imana yakundaga ubwoko bwayo nirwo rwatumaga itabareka. Uko barushagaho gushayisha mu byaha nayo yarushagaho kubashaka kugira ngo bihane ibababarire (6). Abantu babo baraguye nta n’umwe wo muribo untabaza (7): Umuntu waguye ntaba akigirana ubusabane n’Imana, n’iyo ageze mu bibazo aho kwitabaza Imana yitabaza abapfumu. Icyifuzo: Sengera abantu uzi baguye, kandi nimuhura ujye ubabwira ko Imana ikibakunda ndetse ikibategeye amaboko ngo ibakire. Indir.346 Gushimisha.