Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 31 Ukwezi kwa karindwi Abacamanza 20.12-28

Ukwezi kwa karindwi Taliki 31

Ikib.6

Ariko Ababenyamini banga kumvira Abisirayeli bene wabo (13): Ubundi hariho uko amategeko agena ukuntu umunyabyaha ubonetse muri Isirayeli ahanwa, cyane ku muntu wishe umuntu abigendereye (Lewi.24.17). Ababenyamini banze gukurikiza ayo mategeko ari nabyo byatumye abavandimwe barwana (20). Muvandimwe tumenye ko icyaha ari kibi cyane, kandi kigira ingaruka mbi, tucyirinde (Rom.6.23). Abagabo b’ibigoryi bo mu muryango wa Benyamini bamaze gukorera icyo cyaha cy’urukozasoni uwo mugore w’Umulewi, Abisirayeli batumye kuri bene wabo ngo bakure abanyabyaha muribo ntibemera, bitera guhangana gukomeye kuko banze ubwumvikane. Kwirinda icyaha n’ingenzi mu mibereho yawe. Maze Abisirayeli bagisha Uwiteka inama (27): Nubwo Ababenyamini nabo bari bafite imbaraga, ariko Abisirayeli, bihatiye gusenga no kwiyiriza ubusa incuro zigera kuri eshatu, Imana ibayobora icyo bazakora bagiye gutera. Ntugakore ikintu cyangwa umushinga ukomeye utabisengeye. Gusenga: Mana yacu nziza ujye utuyobora kugira ngo tutayoba.

Details

Date:
Ukwezi kwa karindwi Taliki 31

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN