
- This event has passed.
Kuwa kane 30 Ukwezi kwa gatanu Abalewi 2.1-16 Ikib.7
Nihagira umuntu utura Uwiteka ituro ry’ifu, ature ifu y’ingezi, ayisukeho amavuta ya elayo, ayishyireho n’umubavu (1): Amaturo yose akongorwa n’umuriro avuye mu matungo no mu myaka yari afite intego imwe gusa: kuba impumuro nziza imbere y’Imana. Igisigaye kuri iryo turo ry’ifu kibe icya Aroni n’abana be (3): Kubera umurimo abatambyi bakoreraga Imana utari woroshye, na Yo yarabazirikanye ibaha umugabane munini ku maturo abantu bayizaniraga! Urebye igice kinini cy’amafu yaturwaga cyabaga icy’Abatambyi kuruta ko kiba icy’Imana! Imana yacu ni Imana idashonjesha abayikorera! Hari indirimbo nkunda igira iti “Gukorera Imana nta gihombo kirimo, ubikore neza maze wirebere! Ntihakagire ituro ry’ifu mutura Uwiteka ryavuganywe n’umusemburo…(11): Umusemburo ni igishushanyo cy’uburyarya, igomwa n’ibibi (Mat.16.12; 1 Kor.5:8). Nitwitamba ku Mana nk’ibitambo bizima, tugomba kwitondera imitima yacu kuko ni yo Imana ireba (1 Sam.16.7). Zirikana: “Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa….” (Imig.4.23).