
Kuwa kane 28 Ukwezi kwa munani Yobu 10.1-22
Ikib.1
Winciraho iteka, menyesha igituma umburanya (2): Imana muri kamere yayo ntabwo yifuza kubabaza umuntu (Amag.3.32-33) nubwo Yobu abazanya umubabaro ariko ntafite uburakari. Azineza aho yavuye (8-12, Zab.139.14- 16), kuko Imana ituzi tutarabaho na nyuma yo kubaho izi aho tuzaba, kandi ntawundi ubizi kuko ni ibanga ryayo. Uzi Imana gutya ntabwo yayihemukira ngo ayicumureho, inshuti za Yobu zamwibeshyeho cyane, ariko zatumye arushaho gukunda umuremyi we “byago ntugahere kandi ntugahore”. Neguye umutwe wampiga nk’intare (16): Yobu yabonye ibigeragezo yajya kwiruhutsa ibindi bikaza, yagira ngo aratuje amagambo agahaguruka. Abuze uko yinyagambura, yibona nk’intama izimiriye mukibira (2 Kor.1.8-10). Imbabazi z’Imana nizo zidutabara (2 Kor.1.20-22). Tujye twibuka ko imibabaro tuyifatanyije na Kristo (Kol.1.24; 1 Pet.4.13). Zirikana: Abantu b’intwari tubonaho urugero rwo kwizera muri Bibiliya baciye mu mibabaro, kuko niyo ituremera ubwiza buzaza kandi dutabarwa n’uwababajwe kuturusha (Heb.2.18). Indir. 149 Gushimisha.