
- This event has passed.
Kuwa kane 27 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 14.1-20 Ikib.7
Aya abe ari yo mategeko y’umubembe ku munsi wo guhumanurwa kwe, azashyirwe umutambyi (2): Nubwo ibibembe byari indwara mbi, hari abanyamugisha bagiraga amahirwe yo kubikira, ariko ntabwo bahitaga basubira mu bandi. Uko umutambyi ari we wagenaga ko indwara ari ibibembe, ni na we wemezaga ko uwakize yakize koko, agatamba ibitambo, agakora n’imihango yo kwemeza ko uwo muntu yakize koko. Kuri ubu Yesu yatugiriye ubuntu, dusigaye twezwa n’amaraso ye yatuviriye k’umusaraba (Yoh.19:34). Yiyuhagire abe ahumanutse (9): Umubembe wakize yagombaga kwikuraho ibimenyetso byose byari bisanzwe bimuranga nk’ubembye: akiyogoshesha umusatsi wose n’ubwanwa n’ahandi hose, akamesa imyambaro ye (9), agatamba ibitambo by’uko ari amahoro (10). Nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye umukristo akwiye gushima Imana. Ikibazo: Ese ujya wibuka ibyo Imana yakurokoye ukayishima? Indir. 10 Gushimisha.