
- This event has passed.
Kuwa kane 26 Ukwezi kwa gatandatu Hoseya 1.1-9
INCAMAKE Y’IGITABO CY’UMUHANUZI HOSEYA
Izina Hoseya risobanura “Agakiza”. Uyu muhanuzi yagejeje ubutumwa ku batuye igihugu cya Isirayeli cyari mu majyaruguru y’igihugu cy’ubuyuda. Yatangiye guhanura hashize imyaka mike Amosi apfuye ahagana mu mwaka wa 750 mbere yivuka rya Yesu. Yahanuye imyaka igera kuri 25 mu gihe Abisirayeli bari batara jyanwaho iminyago n’umwami wa Ashuri. Mu guhanura kwe, umuhanuzi Hoseya yagiye akunda gukoresha izina rya Efurayimu mu kimbo cya Isirayeli. Ubuhanuzi bwe bwibanda cyane ku kubuza Abisirayeli gusenga ibigirwamana, Icyo gihe basengaga ikigirwamana cy’abanyakanani cyitwa Baali bavugaga ko gitanga kubyara n’uburumbuke. Ibyo ni byo Hoseya yitaga uburaya. Hoseya asoza igitabo cye yihanangiriza Abisirayeli kwihana bakagarukira Imana. Dore ibikubiye muri iki gitabo: 1.1-3: Urushako rwa Hoseya; 4.1-14.1: Ibyaha Uhoraho ashinja Abisirayeli; 14.2-10: Imigisha Imana izaha Abisirayeli.
Ikib.4
Ikib.4 Genda ucyure umugore wa maraya ufite abana b’ibinyandaro (2b): Imana yategetse Hoseya gucyura umugore wa maraya. Byashushanyaga uburyo Abisirayeli bimuye Uwiteka bagasenga ibigirwamana n’ubwo bari barabibujijwe mu itegeko rya mbere n’irya kabiri (Kuva 20.1-6). Imana yashatse kubigisha ibinyujije mu mazina y’abana bazavuka kuri uwo mugore. Igihugu cyari cyuzuye ubusambanyi bwo kureka Uwiteka (2c). Ibi byarakaje Imana bituma itegeka Hoseya kwita umwana we wa kabiri Loruhama izina risobanura ko Imana itazabababarira (6). Kuko mutari ubwoko bwanjye nanjye sinzaba Imana yanyu (8): Nubwo Hoseya yagejeje ubutumwa ku bwoko bwa Isirayeli abinyujije mu mazina y’abana be na maraya ntabwo bigeze babwumvira ngo bitume bihana ahubwo bakomeje gahunda yabo yo gusenga ibigirwamana. Ibi byatumye umwana wa gatatu yitwa Lohami izina rivuga ko ubwo banze kuba ubwoko bwayo nayo itakiri Imana yabo. Imbuzi: Ujye wirinda ibintu byose byagutandukanya n’umuremyi wawe.