
- This event has passed.
Kuwa kane 25 Ukwezi kwa mbere Amosi 4.1-13 Ikib.1,2
Nimwumve iri jambo mwa mashashi y’i Bashani mwe ari mu misozi y’i Samariya (1a): Abahanga bamwe bavuga ko iyi mirongo (1-3) ivuga ku bagore b’i Samariya. Igitekerezo cy’amashashi y’i Bashani, ntabwo ari Amosi ukizanye wenyine (Guteg.32.14); (Ezek.39.18). Bashani hari mu Majyepfo y’uruzi rwa Yorodani, Kubera amazi y’uruzi rwa Yorodani ubwatsi bwaho bwahoraga butoshye, bigatuma amatungo agubwa neza. Abagore b’i Samariya nabo bagererenwa n’ayo matungo kuko bari baguwe neza mu gihugu cyabo. Nubwo mu muco wacu tutashyigikira kugeranya abantu n’amatungo, ariko hari igihe usanga abantu bamwe baguwe neza, ntibibuke ko habaho abakene bo gusangira imigisha twahawe n’Imana. Ni muze i Beteli mucumure, mujye n’i Girugali muhagwirize ibicumuro (4): Uyu murongo uratwereka ko Abisirayeli bari abanyedini. Nk’uko batiteguye kureka ibyaha ni nako batiteguye kureka gukomeza kujya mu nzu y’Imana, bajyanye icyacumi n’amaturo. Nyamara byose babitanganga kubwo kwinezeza ubwabo, atari ukunezeza Imana (Ezek.33.31). Ikibazo: Ese ujya utekereza ko Imana yanga idini ry’uburyarya? Indir. 249 Gushimisha.