Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 24 Ukwezi kwa karindwi Abacamanza 16.23-31

Ukwezi kwa karindwi Taliki 24

Ikib.1

imana yacu yadushoboje umwanzi wacu Samusoni (23): Abafilisitiya bamaze kunogora amaso ya Samusoni bamwishimye hejuru batambira imana y’abo Dagoni, bakomeje kumushinyagurira kugeza ubwo yahamagajwe mu nzu y’imbohe ngo abaganirire (25-27). Abanzi b’Imana ya Isirayeli bagiye bibeshya kenshi ko bayitsinze, ariko ikabakoza isoni, ibigirwamana byabo bigahinduka ubusa Imbere y’Uwiteka Imana (1Sam.5.3-5). Uwiteka Mana, ndakwinginze mpa imbaraga aka kanya (28): Birashoka ko Samusoni yibutse ko Imana itishimira ko umunyabyaha apfa (Ezek.18.23). Umwami Hezekiya nawe yatakiye 83 Umusomyi wa Bibiliya 2025 Uwiteka Imana ngo yerekane ko ariwe Mana ishobora gukiza (2 Abam.19.16-19) Mugihe tugize amajwi menshi aduca intege tujye twibuka Kristo kandi yapfuye ngo natwe tubeho. Nyuma yo gusenga kwa Samusoni yagaruriwe imbaraga yahoranye, asenya inzu barimo, abo yishe uwo munsi baruse abo yishe mbere bageraga ku gihumbi. Zirikana: Ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho (6.23).

Details

Date:
Ukwezi kwa karindwi Taliki 24

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN