
- This event has passed.
Kuwa kane 22 Ukwezi kwa kabiri Yohana 11.28-45 Ikib.1,7
“Umwigisha yaje araguhamagara.” (28): Marita ntabwo yihereranye amakuru meza yari amaze kubona y’uko Yesu bari bamaze iminsi bategereje yahageze. Yihutiye kujya kubwira mwene nyina Mariya, amumenyesha ko Umwigisha amuhamagara. Yesu ahamagarira abantu bose kumusanga, akanatuma abamaze kumugeraho kujya kuzana abandi (Luka 10.1-2). Mbese wowe ujya ugira umwete wo kugeza ku bandi inkurunziza ya Yesu, ukabatera umwete wo kumusanga ngo na bo bamwibonere ubwabo? Yesu arababwira ati “Nimukureho igitare...” (39): Icyo Marita yasabwaga ni ukwizera gusa nta kindi. Kuba Lazaro yari amaze iminsi ine mu gituro ntibyari ikibazo kuri Yesu. Icyo abantu basabwaga ni ugukuraho igitare gusa, ibindi bakabirekera Yesu agakora icyari kimuzanye. Birashoboka ko mu buzima bwawe hari ibyo nawe ubona ko byamaze kurenga igaruriro, bikaba bidashobora guhinduka. Mwizere by’ukuri uyu munsi, nawe ibyawe arabitunganya rwose! Indir. 256 Gushimisha