
Kuwa kane 21 Ukwezi kwa munani Yobu 3.1-26
Qn. 3, 6
Havumwe umunsi navutseho (1): Yobu afite impamvu zimutera kuvuga ibi ; Iyo atavuka aba amerewe neza (13), ashobora kuba yarakekaga ko yari kuba amerewe neza iyo atavuka. N’ubwo ari ibanga twahishwe, ariko Yobu we akeka ko iyo atavuka aba ari kumwe n’abakomeye (14). Aba ari kumwe n’abatunzi batanyazwe ibyabo (15). Mugihe twizihiza umunsi wacu w’amavuko tujye twibuka gushimira Imana yatuzanye mu isi, kugira ngo turebe ibyo yaremye tubinezererwe (Itang.1.26) Icyo natinyaga nicyo kingezeho (25): Dukora imishinga itunganye Satani acura imigambi yo kubyubika, Yobu arareba akabona Imana isa niyamutaye (23). Igihe Yobu yibwiraga yuko ubuzima bwe buzahora buhimbaza Imana, agahora yumva urukundo rwayo muri we, none icyo yatinyaga nicyo abonye, Kandi ntabwo abona impamvu, ariko uko biri kose ntabwo abiherereza ku Mana, kuko azi neza yuko ntakibi cyamugeraho kizanywe nayo (11-13). Ikibazo: Wumva ari iki cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana ? (Rom.8.35-39). Indir. 145 Gushimisha.