
- This event has passed.
Kuwa kane 20 Ukwezi kwa gatandatu 2 Abakorinto 12.14-21 Ikib.3
Nubwo uko ndushaho kubakunda ariko urukundo mwankundaga rurushaho kugabanuka (15): Nubwo urukundo rw’Abanyakorinto bakundaga Pawulo rwagabanukaga, we yarushagaho kubakunda no kubitangira, ndetse nabo yabatumyeho nka Tito nabo bitangiye Abakorinto (14-18). Ntagushidikanya ko Pawulo yaberetse urukundo rwa Kristo yamenye rudasaba ko umuntu agomba kubanza kuba intungane (Rom.5.8). Kuko ntinya yuko ubwo nzaza ahari nzasanga mumeze nk’uko ntashaka (20): Inzira z’ibyaha Abanyakorinto bagenderagamo Pawulo yari azizi, ariko akifuzako yazasubira kubasura barazivuyemo (20-21). Ibi byerekana uko Imana ihora itegereje ko umunyabyaha yihana (2Pet.3:9). Mbese dukunda abataye inzira y’agakiza muri ubu buryo kandi duciye bugufi? Gusenga: Sengera abakozi b’Imana kugira ngo begucibwa intege n’urukundo ruke babona ku biyita ko bazi Imana, kuko mugihe twegera imperuka urukundo ruzarushaho kugabanuka (2Tim.3.2).