Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 18 Ukwezi kwa mbere Yohana 6.16-27 Ikib.2,7

January 18, 2024 - January 19, 2024

Ariko arababwira ati “Ni jye mwitinya.” (20): Yesu yasabye abigishwa be ko bamubanziriza imbere bajya Betesida mu Burasirazuba bwa Kaperanawumu, hanyuma we asigara asezera ku bantu, nyuma yaho ajya no gusenga yihereranye na Data (Mar.6.45-46). Bigeze mu masaha ya mu gitondo, ubwato abigishwa barimo buteranganwa n’umuraba, ibyo bituma yihutira kwegera abigishwa be agendera hejuru y’inyanja ngo abane nabo muri ibyo bihe bikomeye. Yesu yegereye abigishwa, bagira ubwoba, bakeka ko ari umuzimu urimo ubasanga (Mat.14.24-26). Mu kubahumuriza Yesu ababwira ko ari kumwe nabo. Ubu bwari ubufasha buhebuje abigishwa batari biteze kubona mu mwanya barimo w’umuhengeri n’imiraba. Imana iteka idutabatarira mu gihe gikwiye. Ntimukorere ibyo kurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho (27): Abantu bamwe bajya kwa Yesu bashaka ubugingo, abandi bakajyayo bashaka iby’ubu buzima bishira, birakwiye ko wisuzuma ukareba niba ukomeje gukurikira Yesu by’ukuri. Indir.99 Agakiza.

Details

Start:
January 18, 2024
End:
January 19, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN