Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 17 Ukwezi kwa karindwi Ibyakozwe n’Intumwa 19.11-20

Ukwezi kwa karindwi Taliki 17

Ikib.3

Ndabategetse mu izina rya Yesu uwo Pawulo avuga! (13): Uyu mujyi wa Efeso wari wuzuye ubwoko bwose b’ubupfumu ndetse abantu babeshwagaho nabwo (19.19). Kuko ibi bintu bitasabaga imbaraga zidasanzwe abahungu ba Sikewa bibwiyeko kubikoresha mu by’Imana byoroshye kuko bari babonye ibitangaza biri gukorwa na Pawulo mu izina rya Yesu! Igitangaje ni uko byabanje kubahira kuko izina rya Yesu ubwaryo rifite imbaraga, nta rindi zina mu isi twahawe ryo gukirizwamo uretse izina rya Yesu (Ibyak.4.12). Muvandimwe ujye umenya ko kuba umuntu akoreshwa ibikomeye bidasobanuye ko yahuye na Yesu. … Izina rya Yesu rishyirwa hejuru (17): Kwishushanya kw’abahungu ba Sikewa n’ingaruka byagize, byateye ubwoba abantu benshi. Ibi byatanze umusaruro mu buryo bubiri: 1) izina ry’Uwiteka ryashyizwe hejuru, abantu barihanye ndetse n’ibyo bakoreshaga mu bukonikoni barabitanga biratwikwa. Uwiteka afite inzira nyinshi cyane zo kugera kubo yaremye. Zirikana: Imana niyo ikorera ibitangaza muri twe, kandi ibyo bitangaza biberaho guhimbaza Imana.

Details

Date:
Ukwezi kwa karindwi Taliki 17

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN