
- This event has passed.
Kuwa kane 15 Ukwezi kwa kabiri Yohana 9.35-41 Ikib.2,3
Yesu yumvise yuko bamusunikiye hanze aramushaka (35): Yesu yakomeje gukurikiranira hafi iby’uyu muntu yari yakijije ubumuga bwo kutabona. Yesu nta na kimwe aba atazi, aratuzi kandi azi n’ibibazo byacu. Ikindi gishimishije nuko adashobora kudusiga cyangwa kudutererana mu byo duhura na byo mu buzima bwacu (Yes.46.3-4).Yesu ni umwigisha mwiza, adusanga aho turi agahera ku byo twamaze kumenya akaduteza izindi ntambwe zo kumenya ibirutaho. “Databuja, ni nde nkamwizera?”(36): Akibwira uwakize ubumuga bwo kutabona ko ari Yesu barimo kuvugana, uwo muntu yahise abwira Yesu ko amwizeye aramupfukamira. Kuri we bwari ubuntu busanga ubundi kubona ko uwamukijije indwara y’umubiri ashobora no kumuhumura mu buryo bw’Umwuka, nuko aramwizera amwiyegurira wese. Zirikana: Yesu adukiza indwara z’umubiri, akadukura mu byaha, akanaduha ubugingo buhoraho. Indir. 116 Gushimisha.