Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 14 Ukwezi kwa munani Matayo 22.15-22

Ukwezi kwa munani Taliki 14

Ikib.4

…Ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana (21): Abafarisayo bamugerageresheje umusoro wajyaga mu butegetsi bw’Abaroma, bashaka kumuteranya n’ubutegetsi bw’Abaroma ngo bazabone uko bamwica. Gutanga umusoro byagaragazaga kubaha ubuyobozi buriho. Mu gutanga idenariyo Yesu yerekanye ko umukristo mwiza agomba kubaha ubuyobozi (Rom.13.1). Nubwo Abafarisayo n’Abaherode bari batandukanye, ariko bari bafite icyo bahuriyeho, aricyo kwanga Yesu, kubera ko yabangamiraga inyungu n’icyubahiro byabo. Bamubajije iki kibazo bagamije kumuta mu mutego. Iyo ahakana umusoro, Abaherode bari kumurega kwica amategeko y’Abaroma. Kandi iyo awemeza, Abafarisayo bari kumurega kwica amategeko y’Abayahudi. Yesu yari azi imigambi barimo yose, kuko amenya byose biri mu mitima y’abantu n’ibyo bibwira (Ibyak.15.8). Yesu yabasubije igisubizo cyitatumye bagera ku migambi yabo mibi. Gutanga ibya Kayisari, bisobanuye guca bugufi no kuganduka. Gutanga umusoro ni byiza k’umukristo wese. Zirikana: Ujye uharanira kuba intangarugero mu gusorera igihugu cyawe. Indir. 193 Gushimisha

Details

Date:
Ukwezi kwa munani Taliki 14

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN