
- This event has passed.
Kuwa kane 13 Ukwezi kwa gatandatu Zaburi 71.14-24 Ikib.5
Ariko jyeweho nzajya niringira iteka, nziyongeranya iteka kugushima (14): Uyu munyezaburi iyo asubije amaso inyuma akibuka uburyo yagendanye n’Imana, akibuka ibyago bitabarika Imana yagiye imukiza mu bihe bya kera, kubaho kwe kose guhinduka ubuzima bw’amashimwe ahora yiyongeranya umunsi ku wundi. Uko atuye hagati y’abamukwena, bamubabaza umunsi ku wundi, niko abibonamo ubutabazi bw’Imana, ni nako bimwongerera amashimwe. Mana ntundeke kugeza igihe mera imvi z’ubusaza, ntarabwira ab’igihe kizaza iby’amaboko yawe…(18): Icyifuzo cye abwira Imana ni ukugira ngo Imana imuhaze uburame, ariko uburame bufite intego: kubwira ab’igihe arimo n’igihe kizaza iby’amaboko y’Imana. Kuvuga ukuboko kw’Imana si ukuvuga gusa imbaraga z’Imana ahubwo ni ukuvuga imbaraga z’Imana zihora zikora ubudacogora ntizigire aho zinanirwa, nk’uko umuntu agira aho ananirwa (Yes.51.9-11). Zirikana: Ururimi rwawe rukwiriye guhora rushima Imana mu bibaho byose (24). Indir. 21 Gushimisha.