
- This event has passed.
Kuwa kane 12 Ukwezi kwa gatandatu Ibyakozwe n’Intumwa 12.12-25
Ikib.1
...“Mubitekerereze Yakobo na bene Data bandi” (17b): Marayika akimara kubohora Petero , yihutiye kunyura aho abandi bizera bari bateraniye. Kongera kumubona byarabatangaje, aboneraho kubaha ubuhamya bw’ibyamubayeho ndetse abasaba ko babisangiza n’abandi. Mbese ujya ugira ishyaka ryo kubana n’abavandimwe bawe muri Kristo Yesu? Ese ujya wibuka kubahamiriza ibitangaza Imana ijya igukorera. Abantu barasakuza bati” yemwe noneho ni ijwi ry’Imana si iry’umuntu” (22): Igihe Herode yari yicaye mu birori aganirira ababyitabiriye, imbaga yari aho yaramuhimbaje ndetse imwita Imana. Ibi byatumye Imana imurakarira maze imutsinda aho (22-23). Abantu bamwe bajya bagwa mu mutego wo gushaka guhabwa icyubahiro bakirengagiza ko Imana yirahiriye ikavuga ko icyubahiro cyayo itazagiha undi (Yes.42.8). Zirikana: Ibyiza byose ubasha gukora ubibashishwa na Kristo bityo ibyo ugezeho byose ujye ubishimira Imana.Indir.109 Gushimisha.