
- This event has passed.
Kuwa kane 11 Ukwezi kwa mbere Yohana 4.15-30 Ikib.2
...Mpa kuri ayo mazi ntazagira inyota... (15): Umusamariyakazi warubabajwe n’urugendo akora aza kuvoma ahantu kure, kubona Yesu kwe byatumye yumva byose abisubijwe, asaba Yesu ko amuha kumazi adashira kandi amara inyota. Ibi bigaragaza ko uyu Musamariyakazi yari atarasobanukirwa neza Yesu uwo ariwe. Gusobanukirwa Yesu bisaba ko umutima wacu uhuza n’imbaraga z’Umwuka Wera, iyo ushaka gutekereza ubushobozi bw’Imana binyuze mu mitekerereze y’umuntu ntanakimwe usobanukirwa. Igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri (23): Muri iki gihe bakoraga urugendo runini bagiye gusenga, hari abajyaga i Yerusalemu, cyangwa ku musozi wa Gezeri. Kuza kwa Yesu kwashyize iherezo kuri ibi, ubundi Imana itura muri twe, ndetse abakijijwe bose bahabwa ububasha bwo kuvugana nayo mu Mwuka (24). Gusenga:Mwami Yesu komeza kugendana nanjye kandi unyungure ubwenge butuma nkomeza kugira inyota yo kugukurikira. Indir. 99 Agakiza.