Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 10 Ukwezi kwa karindwi Ibyakozwe n’Intumwa 16.16-24

Ukwezi kwa karindwi Taliki 10

Ikib.3

…Kandi barababwira inzira y’agakiza (16): Biratangaje kubona umuntu ukoreshwa na dayimoni, avuga amagambo nk’aya; ariko nanone si igitangaza kuko byaranditswe ko na satani yigira nka marayika w’umucyo Kandi agakoresha abantu ibitangaza (2Kor.11.14-15). Ba shebuja babonye ko nta ndamu bakimutezeho, bafata Pawulo na Sila barabakurubana… (19): Uyu muja nubwo yari afite dayimoni, yakoraga n’umurimo w’ubupfumu ndetse ba shebuja bakambyungukiramo, ntabwo banejejwe nuko akize ahubwo abamusengeye agakira nibo babonye akaga (16; 19-20). Iyi isi turimo none irimo abantu bamwe batagirira abandi impuhwe, twumva ko hari abatunzwe n’icuruzwa ry’abantu, abungukira mu bikorwa byo gusambanyisha abana b’abakobwa, abakoresha abana imirimo ivunanye baravuye no mu mashuri n’ibindi. Icyifuzo: Sengera abanyantege nke bafite abakoresha batita ku buzima bwabo. Indir. 280 gushimisha.

Details

Date:
Ukwezi kwa karindwi Taliki 10

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN