
- This event has passed.
Kuwa kane 1 Ukwezi kwa kabiri Zaburi 68.1-21 Ikib.2
Imana izahaguruka abanzi bayo batatane, kandi abayanga bazahunga mu maso hayo (2): Uko isanduku y’isezerano yabaga igiye guhaguruka, Mose yabanzaga gusenga ati “Uwiteka haguruka ababisha bawe batatane...(Kub.10.35)”. Natwe kwizera ko Imana yacu igendana natwe bitwizeza intsinzi n’urugamba rutararangira. …Ni se w’impfubyi n’umucamanza urengera abapfakazi. (6): Impfubyi, umupfakazi, udafite shinge na rugero n’imbohe ni abantu Imana ijya yitaho by’umwihariko, ikabahozaho amaso y’imbabazi, kandi igashaka uko ibarengera. Natwe dutegetswe kwirinda kubahutaza ahubwo tugashaka uko tubarengera (Kuva 22.21-22). Umwami Imana ahimbazwe utwikorerera umutwaro uko bukeye, Ni we Mana itubera agakiza (20): Mbese ujya wibuka ko uri mu biganza by’Imana ishoboye byose, kandi ikwitaho muri byose umunsi ku wundi? Aho ni ho itandukanira n’ibigirwamana (Yes.46.1-4). Zirikana: Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe (1Pet.5.7) . Indir. 152 Gushimisha