
- This event has passed.
Ku cyumweru 9 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 8.18-36 Ikib.3
Amurika ya sekurume y’intama yo kwereza abatambyi umurimo (22): Nyuma yo gutamba isekurume yo koswa yo guhumurira Uwiteka neza (18), Mose yatambye isekurume yo kwereza abatambyi umurimo. Icyo ibi bitambo byose byari bigamije kwari ukweza abatambyi ngo bagaragare imbere y’Imana nk’igitambo kiyihumurira neza. Mbega ukuntu byaba byiza n’uno munsi abakozi b’Imana babanje kwibuka ko bahamagariwe kunezeza Imana no kwezwa igihe cyose bari mu murimo w’Imana! Ku muryango w’ihema ry’ibonaniro abe ari ho mumara iminsi irindwi ku manywa na nijoro (35): Abatambyi bahamagariwe umurimo bamaze iminsi irindwi yose bezwa buri munsi, kugira ngo bige kwitondera amabwiriza Imana yatanze ku murimo wabo. Ikibazo: Ese abakozi b’Imana ba none bajya bibuka ko bagomba kwitondera uburyo bakora umurimo wabo ngo badapfa, cyangwa ubuntu bwa Yesu bubatera kwigendera uko bashatse? (35)