
- This event has passed.
Ku cyumweru 8 Ukwezi kwa gatandatu Ibyakozwe n’Intumwa 10.23b-48
Ikib.1,2
“Haguruka nanjye ndi umuntu nkawe”(26): Koruneriyo yashakaga guha Petero icyubahiro kuko yamubonaga nk’umuntu umurusha agaciro. Petero yihutiye kumuhagurutsa kuko yari asobanukiwe neza ko Uwiteka ariwe ukwiriye icyubahiro. Muri iyi minsi hari abantu bashaka icyubahiro mu mwanya w’Imana, bakiyibagiza ko Uwiteka yirahiriye akavuga ko icyubahiro cye atazagiha undi (Yes.42.8). Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukira abumvise ayo magambo bose (44): Nyuma yo kumva ubuhamya bwa Koruneriyo Petero yahishuriwe ko Imana itarobanura ku butoni (34) yakomeje ahamya imirimo Yesu yakoze, uburyo yapfuye akazuka, abari bamuteze amatwi bose baherako buzuzwa Umwuka Wera (36-44). Ibi byatangaje Abayuda bari kumwe na Petero. Kuba abanyamahanga barahawe Umwuka Wera nk’uko intumwa zawuhawe ku munsi mukuru wa Pentekoti ni ikimenyetso kigaragaza ko Yesu yaje gukiza abari mu isi bose no kubahindura abana b’Imana (Rom.8.14). Zirikana: Umwuka Wera aba mu mitima yabizera Yesu Kristo. Indir.107 mu Gakiza.