Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku cyumweru 7 Ukwezi kwa mbere Yohana 3.1-12 Ikib.1

January 7, 2024 - January 8, 2024

Uwo yasanze Yesu nijoro (2): Nikodemu yari umwe mu bagize inteko nkuru y’Abayuda (Yoh.7.50-51). Ni we ubwe wafashe umwanzuro wo kujya kureba Yesu, kuko hari byinshi byari bimugoye gusobanukirwa. Byashoboka ko yagiye nijoro kuko yatinyaga ko abayobozi bagenzi be bamenya ko yagiye kureba Yesu mugihe abatware bagenzi be batamwizeraga. Nkuko bisanzwe, Yesu yamwakiranye urugwiro, anamufasha gusobanukirwa ibyo atumvaga neza. Umukristo wese agomba kwiyegereza abamugana, afatiye ku rugero rwa Yesu yakira Nikodemu. ...Umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana (3): Mu bitekerezo bya Nikodemu yumvaga ko bidashoboka kubyarwa ubwa kabiri, ariko Yesu ntajya abura ibisubizo ku bibazo umuntu yibaza (Luka 9.46-47). Yesu yahise amenya ikibazo Nikodemu yari afite aramusobanurira. Tujye twibuka ko iyo umuntu avutse ku bw’umubiri, utavutse kubw’Umwuka, ukura uri uwo mu mubiri gusa, uwo umuntu akora ibihabanye n’ibyo Imana ishaka (Gal.5.17). Ikibyarwa n’Umwuka na cyo ni Umwuka (6). Zirikana: Kuvuka ubwa kabiri ntabwo ari ku bwacu, ni ubuntu bw’Imana (Rom.8.9-11).

Details

Start:
January 7, 2024
End:
January 8, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN