
- This event has passed.
Ku cyumweru 6 Ukwezi kwa karindwi Ibyakozwe n’Intumwa 15.1-11
Ikib.5
Ikib.5 .....“Nimudakebwa nk’uko umugenzo wa Mose uri ,ntimubasha gukizwa” (1): Aba bantu bigishaga batya birashoboka ko bari mu ishyaka ry’Abafarisayo (5) batsimbararaga ku mahame avuga ko mbere yo kuba umukristo nyakuri ugomba kugendera ku migenzo ya Mose, Kandi ikimenyetso cyo kugenza batyo kikaba gukebwa. Intumwa zimaze kubigenzura zasanze bitakabaye inzitizi ku banyamahanga.Tujye twirinda gushyiraho ibintu uko byamera kose bituma abantu batakira agakiza kabonerwa ubuntu muri Yesu Kristo (2Tim.2.10). Maze Petero arahaguruka... (7): Nyuma y’igihe gito cy’impaka nyinshi hagati y’intumwa n’Abakuru b’Itorero Petero yagize icyo avuga cyari gishingiye ku bunararibonye bwe. Kuko Imana yari yaramutumye kubwiriza abanyamahanga (10.28-29), Petero yari asobanukiwe ko urukuta rwatandukanyaga abanyamahanga n’Abayuda rwakuweho (Ef.2.11-15). Icyifuzo: Sengera abakuru b’Itorero bajye bagira ihishurirwa rivuye ku Mana mu gihe abayoboke b’Amatorero yabo bahuye n’imyigishirize y’ubuyobe. Indir. 33 Gushimisha.