
- This event has passed.
Ku cyumweru 4 Ukwezi kwa kabiri Yohana 7.14-24 Ikib.2,3
--“Uyu yakuye hehe ubu bwenge ko atigishijwe?”(15): Mu mibereho ye, Yesu yagiye atangaza abantu mu buryo bunyuranye (Luka 8.56). Mu gice cy’uyu munsi turamubona i Yerusalemu mu rusengero yigisha, maze Abayuda bibaza aho yakuye ubwenge baratangara. Mu kubasubiza, Yesu ntiyashatse kubumvisha ko ari umuntu adasanzwe, ahubwo yababwiye ko ibyo yigishaga ari iby’Iyamutumye, kandi ko uzashaka gukora iby’Iyo yamutumye ishaka, ari we uzamenya ko ibyo yigishaga (17). Mu kiganiro Yesu yakomeje kugirana n’Abayuda, yahinyuje uburyo bagenderaga ku mategeko bikababuza ibindi byiza bari bakwiriye kubona (23). Mbese wowe iyo abantu baguhagurukiye bakakurwanya kandi uzi neza ko uri mu kuri ubyitwaramo ute? Zirikana: Yesu atanga urugero rwiza kuri iyi ngingo, bityo ukaba usabwa kumwigiraho no gusaba imbaraga z’Umwuka Wera zo kubigushoboza. Indir. 388 Gushimisha.