Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku cyumweru 3 Ukwezi kwa munani Matayo 19.1-12

Ukwezi kwa munani Taliki 3

Ikib.4

Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose, ntibyari bimeze bityo (8): Kamere y’icyaha no kwinangira umutima, byatumaga Abafarisayo n’abandi b’Isirayeli babona gushaka umugore ari uburyo bwo kwinezeza gusa. Nyamara Yesu yabasubiriyemo impanvu Imana yashyizeho gushakana k’umugabo n’umugore, abasubiriramo ibyanditswe (Itang.1.27, 2.24). Gushyingiranywa k’umugabo n’umugore byashyizweho n’Imana, kugira ngo bombi babe umubiri umwe. Imana yabishyiriyeho kwerekana urukundo n’ubwiza bwayo, bugaragarira mu bumwe bw’umugabo n’umugore. Ariko kamere y’icyaha no kwifuza kw’imitima y’abantu, akenshi bitera kwibwira ko aribo batanga ibisobanuro by’ibikwiriye gukorwa, atari Imana ibigena. Birashoboka ko n’uyu munsi hari ibyo tugishaho Imana impaka kubera ko tugendereye irari ryacu no kwinezeza. Zirikana: Kumenya ibyo Imana idushakaho ni intambwe y’ingenzi mu buzima ariko gukurikira ibyo Uwiteka ashaka bikaba Intambwe ihamye y’ubuzima bw’Umukristo. Indir. 38 Gushimisha.

Details

Date:
Ukwezi kwa munani Taliki 3

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN