Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

Ku cyumweru 31 Ukwezi kwa munani Yobu 13.1-28

Ukwezi kwa munani Taliki 31

Ikib. 1, 6

Ibyo muzi nanjye ndabizi (2): Yobu yasanze inshuti ze zibeshya yuko arizo zonyine zizi neza Imana. Dufite Imana y’imbabazi kubantu bose ababi n’abeza, ibeshaho ibiremwa byose, niyo ibeshaho kandi igakuraho (15.17) kutayizera ni ukubura ubwenge (4-5) kuyivuga ibinyoma birutwa no guceceka, kuko byatuma twizanira uburakari bwayo, mujye mureka ivugwe n’abayizi neza bayibonye (13). Naho yanyica napfa nyiringira (15): Ijambo nk’iri, ni rimwe mu matangazo atangaje yo kwizera ibyiza by’Imana bitigeze bivugwa, ndetse birenze ukwizera. Mu ubuzima bwa Yobu, yizeye ko n’aho yapfa Imana itamutererana. Pawulo yagaragaje ko yizeye urukundo Imana ikunda ubwoko bwayo (Rom. 8.1). N’ubwo Satani ashobora kutwambura inkunga zacu zose, ubuzima bwacu bugahungabana, ndetse imivumba nayo ikaturengera, ariko imbaraga z’urupfu no kuzuka bya Yesu biradukomeza. Zirikana: Ntacyadutandukanya n’Imana (Rom.8.37-39). Indir. 405 Gushimisha.

Details

Date:
Ukwezi kwa munani Taliki 31

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN