
- This event has passed.
Ku cyumweru 30 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 15.1-15 Ikib.7
Umugabo wese uninda, abe ahumanijwe n’uko kuninda. (2): Kuninda kwashoboraga gukomoka ku ndwara zitandukanye zitera umuntu kuzana amashyira, ari nayo mpamvu zose zitera guhumana (3). Nubwo uninda batamusabaga kujya hanze y’ingando nk’umubembe, nawe icyo yakoragaho cyose cyabaga gihumanye, aho yaryamye, aho yicaye (4), kugeza no ku macandwe (8) amuvamo ndetse no kumukozaho ikiganza (10) byose byateraga guhumana. Ubu nabwo bwari uburyo bwo kwirinda no kurinda ubwoko bw’Imana. Kandi uninda naba akize kuninda kwe, abare iminsi irindwi yo kwihumanuza (13): Guhumanuka k’umubembe byemezwaga n’umutambyi, ariko gukira ibyo kuninda byamenywaga kandi bikemezwa na nyirabyo, akabona kwihumanura. Nabyo byagombaga gutambirwa igitambo gitambirwa ibyaha, kigaherekezwa n’igitambo cyoswa cyibutsa ko uwahumanutse agarutse mu bwoko bw’Imana (15). Zirikana: Imana yita ku abantu bayo, kandi nibyiza ko niba hari indwara yandura urwaye wirinda ko yagera no kuri bagenzi bawe.