
- This event has passed.
Ku cyumweru 29 Ukwezi kwa gatandatu Hoseya 3.1-5
Ikib.1
Ikib.1 Subira ugende ukunde umugore wa maraya ukundwa n’incuti ye (1): Ubwa mbere Imana yategetse Hoseya gushaka maraya igamije kubibutsa ko bayitaye batakiri ubwoko bwayo nayo itakiri Imana yabo. Kuri iyi nshuro imushubijeyo kugira ngo yongere kubamenyesha ko ibakunda nubwo bikundira ibigirwamana. Kuko Abisirayeli bazamara iminsi myinshi badafite umwami cyangwa igikomangoma (4): Igihe Imana yavugaga ko izabajyana mu kidaturwa kuburura ni cyo gihe bagomba kumara badafite umwami cyangwa igikomangoma, imibabaro ikaba ari yo ibibutsa ko bataye Imana yabo bigatuma bayigarukira. Hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashaka Uwiteka (5): Umuhanuzi Hoseya arakomeza ubutumwa bwe asezeranya ko Abisiraheli bazagarukira Imana. Uwiteka Imana ntabwo ijya ireka burundu umunyabya ngo arimbuke ahubwo ishaka ko yihana (Ezek.18.23). Kujya kure k’ubwoko bw’Imana no gusenga ibigirwamana ntibyabujije Imana gukomeza kubakunda. Imbuzi: Ntugategereze guhura n’ibigeragezo kugira ngo ubone gushaka Imana no kuyikorera.