Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku cyumweru 28 Ukwezi kwa mbere Amosi 6.1-14 Ikib.2,6

January 28, 2024 - January 29, 2024

Bazabona ishyano ab’i Siyoni bataye umuruho, n’abo mu misozi y’i Samariya biraye…(1): Guta umuruho, bishobora gusobanurwa mu buryo bubiri: 1. Hari uguta umuruho wibwira ko ugiye mu bikunezeza, ukumva ibyakurushyaga ubikuyeho. Gusa muri ubu buryo bwo guta umuruho ntaho ibyakurushaga biba bigiye, ahubwo uba ubyirengagije. 2. Guta umuruho usanga Yesu ngo akuruhure: ubu buryo bwo kuruhuka nibwo bukwiriye Umukristo, bubaho igihe ibikurushya ubihariye Yesu akaba ari we urwanya ibikurushya m’ubuzima bwawe (Mat.11.28-30). Abisirayeli n’Abasamariya bariraye bibagirwa ko Imana ariyo ishobora byose maze bishakira ibindi byatuma baruhuka. N’abakristo ba none hari igihe bishakira inzira bakibangirwa ko Yesu ariwe ushobora kubaruhura. …‘Ese imbaraga zacu si zo zaduhaye gukomera?’(13): Umuntu wese Imana yaremye afite inshingano zuzuye zo gukoresha ibyo imuha mukuyiha icyubahiro no kuyihimbaza, si muburyo bwo kwihimbaza. Zirikana: Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera Ubuntu (1Pet.5.5). Indir. 101 Gushimisha.

Details

Start:
January 28, 2024
End:
January 29, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN