
- This event has passed.
Ku cyumweru 27 Ukwezi kwa karindwi Abacamanza 18.14-31
Ikib.3
Baraza binjira mu rugo, abo batasi basahura igishushanyo kibajwe na Efodi na Terafimu n’igishushanyo kiyagijwe (17): Efodi wari umwambaro w’Ubutambyi muri Isirayeli (Kuva 28.4), birashoboka ko bitari bisanzwe kubona umwambaro wa Efodi mu nzu z’ibigirwamana, akaba ariyo mpamvu abatasi batari kuyisiga batayijyanye. Mbese ujya utekereza ko ibyiza ubona aho udasengera, ushobora kubijyana mu Itorero ryawe bikubaka umurimo w’Imana mugihe bitagira icyo bihungabanya? Mbese ikikubereye icyiza ni ikihe? (18): Umusomyi wa Bibiliya 2025 84 Uyu mutambyi Yonatani ashobora kuba nta muhamagaro yari afite, uretse kuba Umulewi gusa. Kuriwe umurimo w’ubutambyi ni ikiraka nk’ibindi (17.10). Icyatsinze uyu mutambyi Yonatani nicyo kinatsinda abakozi b’Imana batari bake muri kino gihe. Birashoka ko bibagirwa ko ba Balaki babaye benshi (Kub.22.17). Bareka kumvira ubushake bw’Imana, bagakurikira abantu. Imbuzi: Irari ry’ibyisi ritihanwe rihinduka akarande k’ibyaha.