
- This event has passed.
Ku cyumweru 26 Ukwezi kwa gatanu Yesaya 65.13-25 Ikib.2
Dore ndarema ijuru rishya n'isi nshya (17): Yesaya aratangaza ingoma y'Imana izahoraho hano ku isi, isimbure ubundi bwami bwose. Aho icyaha n'urupfu bizaba bitakirangwa (17-19; Ibyah.20.4-6). Ariko abo mu bwoko bw'Imana banze kuyitega amatwi kandi bagakomeza gukora ibyaha, inzara n’inyota byabo biziyongera (13), mugihe abayubaha bazaba baguwe neza (Yobu 18.12; Yer.17.6). Ndagusabira kubaha Imana no kuyizera, kuko kwizera Imana bituma tuguma mu masezerano n’ubwo twaba turi mu bigeragezo (Zab.25.3). Ntihazongera kubamo umwana umaze iminsi mike...udashyikije imyaka ye (20): n’ubwo urupfu rukomeje kubaho, n’ubwo hariho amarira no kuboroga kwinshi, ariko hari n’ibyiringiro. Ku ngoma ya Mesiya, igihe cyo kubaho kizaba kirekire cyane kuruta ubu. Umuntu ufite imyaka ijana azasa nk’umuto, kandi abapfuye mbere yiyo myaka bazazuka (Dan.12.2). Zirikana: Imirimo y’abera izibukwa kandi ibyo bakoze biranditse (Ibyah.20.12-15). Indir. 405 Gushimisha.