
- This event has passed.
Ku cyumweru 25 Ukwezi kwa kabiri Yesaya 40.12-31 Ikib.5,6
Dore amahanga ameze nk’igitonyanga kiri mu kibindi (15): Imana yacu ni Imana ikomeye, amahanga ni nk’igitonyanga mu kibindi, ndetse mu maso yayo ayo mahanga ni nk’ubusa (12,15). Iyo ibishatse inkuba zirakubita, umuyaga ugahitana ibintu n’abantu, ariko yavuga rimwe byose bigatuza (Mat.8.26). Abatizera iyo Mana ubwoba bahorana ni bwo butuma biremera ibigirwamana (19), aho gusenga Imana yabaremye bagasenga izo biremeye, bakagerekaho no kuyikerensa bumvikanisha ko nta bubasha ibafiteho. Ibihamya byinshi wiboneye ko Imana ari inyamaboko, bijye bigutera kuyikomeraho. Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya (31): Gusuzugura Imana akenshi biterwa n’umurengwe, ubwihebe, n’ibindi nka byo; nyamara ababikora ntibatinda kubona ko bibeshye, kuko byose birangirira mu maganya (27). Inama: Niba uzengurutswe n’abantu benshi bakerensa iby’Umwami wacu Yesu Kristo, urinde umutima wawe cyane, kugira ngo umunsi wo guhanwa utazatungurwa. (Ezek.7.10-12). Indir.38 Agakiza.