Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

Ku cyumweru 24 Ukwezi kwa munani Yobu 6.1-30

Ukwezi kwa munani Taliki 24

Ikib. 30

Imyambi y’Uwiteka yarampinguranyije (4): Umubabaro wa Yobu uremereye kurusha umusenyi wose wo ku nyanja, asanga ntacyo yakora ngo ahindure ibimuriho byose, uretse kwihangana. Mbega umugabo w’intwari (11-14). Natwe duhorana amatsiko y’iherezo ry’ibitubaho, ariko Imana mubwenge bwayo yabigize ibanga kugira ngo tuyumvire ndetse tuyishingikirizeho. Izi byose kandi ishobora byose, none se niba tuyizi nk’ishobora byose kuki duhangayika ? (Yes.43.2-4 ; 1 Pet.5.7). Kuko ntahakanye amagambo y’Uwera (10): Nubwo Yobu ababazwa cyane ariko afite ibimuhumuriza bikamufasha kuguma ku Mana (15.11) nibyo bituma atazigera atandukira ngo akore ibinyuranye n’ubushake bwayo (1 Kor.10.10) ibyo yahawe ntabwo bimwemerera gukora ikintu cyamuzanira kurimbuka, yabikora kubwe cyangwa abitewe n’abandi (27.6). Umukristo yirinda mu nzira ze zose ibishobora kumuteranya n’Imana, 95 Umusomyi wa Bibiliya 2025 ahubwo arizera byukuri. Inama: ntabwo tugomba kugaragaza kwizera ari uko turi mubigeragezo gusa, no mugihe tuguwe neza, turi mu mahoro. Indir. 116 gushimisha.

Details

Date:
Ukwezi kwa munani Taliki 24

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN