Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku cyumweru 23 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 11.24-47 Ikib.2

June 23, 2024 - June 24, 2024

Ibi ni byo bihumanya kuri mwe mu bikururuka bigenza amaguru magufi hasi (29): Iri tsinda ririmo udusimba dukururuka hasi usanga tunenwa n’amahanga menshi. Nyuma yo kurondora izo nyamaswa zose zitagomba kuribwa ndetse no gukorwaho iyo zapfuye (39). Imana yasobanuriye ubwoko bwayo impamvu zituma ibabuza ibyo byose: ni ukwirinda ibyabahumanya, bikabanduza (43). Imana ibi byose yabikoraga kubera ko ikunda abantu bayo, kandi ifite umugambi wo kubarinda muri byose. Kuko ndi Uwiteka Imana yanyu, abe ari cyo gituma mwiyeza mube abera kuko ndi Uwera (44): Ni nde wari gutekereza ko no guhitamo ibyo turya n’ibyo tutarya nabyo ari uburyo bwo kubaha Imana no kuyiramya? Ubwoko bw’Imana bugomba kugira indangagaciro ziburinda kwiyandurisha ikintu icyo ari cyose, harimo n’ibyo kurya. Zirikana: Namwe iyo murya cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana (1Kor.10:31). Indir. 14 Mugakiza.

Details

Start:
June 23, 2024
End:
June 24, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN