
- This event has passed.
Ku cyumweru 22 Ukwezi kwa gatandatu Abacamanza 11.29-40
Qn. 7
Ikib.4 Ikizabanza gusohoka imbere y’umuryango w’inzu yanjye --- nzagitambaho igitambo cyoswa (31): Guhiga umuhigo mu idini rya Kiyahudi cyari ikintu gikomeye, iyo umuntu atakurikizaga umuhigo yahize, yagibwaho n’urubanza rukomeye. Nujya guhiga umuhigo, ujye uhiga ibyo uzahigura. Amuhigurira Uwiteka nkuko yari yarahize, kandi yari atari yarongorwa (39b): Abahanga muri Bibiliya ntabwo bavuga ko Yefuta yaratanze umukobwa we ho igitambo cyoswa, ibiri muri kino gice ntibivuga ko yamukongoye n’umuriro, ahubwo yamutanze ku rusengero ngo akorere Imana ubuzima bwose. Mu idini rya Kiyahudi byari bisanzwe ko hari abantu b’igitsina gore batambwaga bagakora ku rusengero rw’Imana (Kuv.38.8; 1 Sam.2.22), cyane ko Imana itemeraga ko ubwoko bwayo bushyira abana babo mu muriro nk’uko izindi mana zabigenzaga (2 Abam.17.17). Icyababaje Yefuta n’umukobwa we ntabwo ari ukutambwa ho igitambo, ahubwo ni uko atari yakarongowe kandi yari ikinege, umuryango wa Yefuta wagombaga kuzima. Zirikana: Imana itoranya uko Ishaka mu gihe cyayo