
- This event has passed.
Ku cyumweru 21 Ukwezi kwa mbere Yohana 6.60-71 Ikib.3
Umwuka ni we utanga ubugingo, umubiri ntacyo umaze (63): Yesu avuga ko ari Umutsima wavuye mu ijuru, abigishwa be ntabwo basobanukiwe icyo ashatse kuvuga, bituma bitotombera mu mitima yabo (61). Intego nyamukuru Yesu yarafite ni uko abantu bose bamenya ko ibikwiriye ari ugushyira umutima kuby’Umwuka kurusha kuwushyira kubyo umubiri ukeneye by’akanya gato. Ni byiza kandi n’ishimwe ku Mana ko iduha ibyo dukeneye ubu! ariko ntibikatubuze guharanira ibyo dukennye byo mu ijuru. ...Twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho (68)? Simoni Petero yasobanukiwe neza ibanga ryo kuba muri Yesu, amaze kumenya agaciro k’ibyo mu Mwuka ndetse asobanukiwe ko karuta kure cyane ibyifuzo by’isi. Mwene Data, wowe usomye iri jambo ry’Imana uyu munsi, ndakurarikira kunezererwa muri Yesu, kandi ujye usengera abatarakizwa. Zirikana: Imana yaduhaye byose ngo twishimire mu urukundo rwayo (Fili.4.4). Indir. 48 Agakiza.