Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku cyumweru 20 Ukwezi kwa karindwi Ibyakozwe n’Intumwa 20.17-38

Ukwezi kwa karindwi Taliki 20

Ikib.2,3

Ikib.2,3 Ubwanyu muzi uko nabanaga namwe iteka ryose (18): Ubuhamya bwa Pawulo ku bantu bo b’itorero rya Efeso ni urugero rw’umushumba wakoze umurimo we neza : 1) yakoreye umwami yicisha bugufi, 2)yahuye n’ibigeragezo bitari bimwe arabyihanganira 3) nta jambo yabahishe kandi yabikoze ku mugaragaro, 4) yirinze ibindi yigisha ijambo ry’Imana gusa, 5) ntabwo yifuje ikintu cy’umuntu wese kuko yakoreshaga amaboko ye kugira ngo abeho . Bityo kuri we nta rubanza yicira. ...Nimara kuvaho amasega aryana azabinjiramo (29): Pawulo nubwo abasezeyeho arabizi ko atazagaruka kuko afite amakuru aturuka ku Mwuka Wera avuga ko agiye gufungwa (22-23). Nubwo abizi ntabwo yari afite ubwoba kubera impamvu eshatu: 1) ntabwo yita ku bugingo bwe kuko yabuhaye Kristo 2) Agomba kurangiza urugendo rwe 3) Agomba gusoza ubutumwa yahawe. Umuntu wimariyemo Yesu hari ibitamutera ubwoba kuko twaba turiho cyangwa dupfuye turiho kubera umwami. Zirikana: Dukwiriye gushishikazwa no kumenya niba koko twarakoze icyo Imana yadutumye gukora kuko aricyo kiduha ibyiringiro by’aho tugiye.

Details

Date:
Ukwezi kwa karindwi Taliki 20

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN