
- This event has passed.
Ku cyumweru 2 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 4.22-35 Ikib.6
Umutware nakora icyaha, agakora atacyitumye kimwe mu byo Uwiteka Imana ye yabuzanije byose (22): Habanje umutambyi none hatahiwe umutware! Umwami n’umutware bashobora gukomera bakubahwa mu bantu, ariko ntabwo Imana izirengagiza icyaha cyabo, ngo ni uko bafite icyubahiro. Imana ntirobanura ku butoni, uwakoze icyaha wese agomba kwihana, agatanga impongano, nawe akababarirwa (26). Ibi bitambo byatambirwaga umuntu wakoze icyaha atakigambiriye, uwakoze icyaha yabikoreye umugambi ntarebwa n’iki gitambo. Nihagira uwo mu boroheje ukora icyaha atacyitumye, azane umwagazi w’ihene udafite inenge ho igitambo (27): Igitambo cy’umuntu usanzwe cyo kigaragara ari gito, ariko ni ikimenyetso ko n’uworoheje ahamagarirwa kwihana. Nta mibereho cyangwa icyubahiro gikuraho kwihana. Hari abajya bibwira ko imibereho mibi ituma Imana igira impuhwe, igahumiriza, ikirengagiza ibyaha by’abakene. Kubabazwa mu isi ntabwo ari ingurane, n’uworoheje agomba kwihana agatanga impongano y’ibyaha bye (35).