
- This event has passed.
Ku cyumweru 1 Ukwezi kwa gatandatu Zaburi 96.1-13
Ikib.4
...Mwa bari mu isi mwese mwe, Muririmbire Uwiteka (1): Umuhimbyi w’iyi Zaburi bamwe bavuga ko ari Dawidi bashingiye ku ba iyi Zaburi yenda gusa na Zaburi yaririmbwe na Abisirayeli bacyura isanduku y’Uwiteka (1Ingoma16.23-33). Abandi bakavuga ko yaba ari Yesaya cyangwa undi muntu wabayeho mugihe cy’ububyutse bwabaye mugihe cy’umwami Hezekiya, Imana imaze kwica ingabo z’Abashuri (2Abam.19.35-37). Iyi Zaburi rero itwibutsa ko, ntawe utuye ku isi, udafite aho Imana yamutabaye, bityo rero abo mu isi bose bakabaye baririmbira Imana. Imbere y’Uwiteka kuko agiye kuza, agiye kuza gucira abari mu isi imanza (13): Igitekerezo cyo gucira abari mu isi imaza ntabwo uyu muririmbyi akisangije wenyine, hari nabandi banditsi bagihurijeho nawe, ndetse na Yesu ubwe mu nyigisho ze yagarutse muri ibyo bihe biteye ubwoba by’urubanza rw’iteka (Mat.25.31-34). Mbese ujya wibuka ko igihe kizagera umuntu wese agahagarara imbere y’intebe y’urubanza rw’Imana? Zirikana: Ntawe uzarega intore z’Imana (Rom. 8.33-34). Indir. 174 Gushimisha.